Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda HIV
Viewing all articles
Browse latest Browse all 10

Rwanda I RUSIZI : Umuryango nyarwanda urasabwa guhagurukira icyorezo cya SIDA

$
0
0

RUSIZI : Umuryango nyarwanda urasabwa guhagurukira icyorezo cya SIDA Intore zatorejwe mu karere ka Rusizi  zirasabwa kugira uruhare mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida mu muryango Nyarwanda, ubu ni bumwe mu butumwa umuyobozi w’akarere ka Rusizi yagejeje kubari bitabiriye umunsi  ngaruka mwaka wo kurwanya icyorezo cya Sida, uyu munsi ku rwego rw’akarere ka Rusizi ukaba wizihirijwe mu murenge wa Muganza ku wa 30/01/2013.

Uyu munsi ngaruka mwaka wo kurwanya icyorezo cya Sida ubusanzwe uba tariki 30 ukuboza ariko ngo buri karere kagira umunsi kaba karateguye, ni muri urwo rwego wizihirijwe mu murenge wa Muganza mu kagari ka gakoni ,insanganya matsiko yazirikanywe ikaba igira iti «  uruhare rw’intore mu guhagarika ubwandu bushya bwa virusi itera sida mu muryango nyarwanda » Gakunzi jacque umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC akaba yasobanuriye abitabiriye iki gikorwa ubu bwandu bushya bwa Virusi itera sida ubwo aribwo asaba abanduye gukomeza gufata imiti, abatarandura abasaba kwirinda munzira zose zizwi

Impamvu umurenge wa Muganza ariwo watoranyijwe kwizihirizwamo uyu munsi ngo ni ukuberako uyu murenge ariwo ukigaragaramo ibibazo by’imyumvire micye mu bikorwa byo gukumira Virusi itera SIDA nkuko umukozi wa komisiyo ya karere ishinzwe kurwanya Sida Serubungo Janvier yabitangarije ibinyamakuru.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar akaba yasabye intore kugira uruhare rugaragara mu gukumira ubu bwandu bushya bwa virusi itera sida doreko intore aricyo cyiciro cya bakangurambaga bashobora kugera kuri buri muturage aho yaba ari hose.

Uwo munsi ukaba wasojwe n’imikino itandukanye aho amakipe afite ubumuga yo mu mirenge ya Gihundwe na Kamembe yakinye umukino wa citying Volleyball birangira ikipe y’umurenge wa kamembe ariyo yegukanye intsinzi.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 10

Latest Images

Trending Articles





Latest Images